Amabwiriza n’Amategeko Agenga Imikoreshereze
-
Kwiyandikisha
Kugira ngo ukoreshe RwandaMicrojob, ugomba kuba byibuze ufite imyaka 18.
Ugomba gutanga amakuru y’ukuri kandi yuzuye.
-
Imikoreshereze y’Urubuga
Ntiwemerewe gukoresha urubuga mu buryo bwo kwangiza, kwiba, gutanga amakuru y’ibinyoma, cyangwa ibikorwa binyuranye n’amategeko.
Ukoresha konti yawe wenyine kandi ntiwemerewe kuyisangira n’abandi.
-
Amafaranga n’Imikoreshereze yayo
Ubwishyu bukoreshwa kuri RwandaMicrojob bugomba gukorwa hifashishijwe uburyo bwemewe n’urubuga.
Amafaranga winjiza ushobora kuyasaba igihe cyose ariko bikaba bijyanye n’amabwiriza agaragara ku rubuga.
-
Kwirukana cyangwa Guhagarika Konti
RwandaMicrojob ifite uburenganzira bwo guhagarika cyangwa gusiba konti y’umukoresha iyo yarenze ku mabwiriza.
-
Ibikubiye ku Rubuga
Ibiri ku rubuga birimo inyandiko, amashusho, n’ibindi ni umutungo wa RwandaMicrojob. Ntiwemerewe kubikoresha udahawe uburenganzira.
-
Ihinduka ry’Amabwiriza
Aya mategeko ashobora guhindurwa igihe cyose. Uzajya ubimenyeshwa mbere y’uko ashyirwa mu bikorwa.
-
Uburenganzira n’Inshingano
RwandaMicrojob ntishinzwe igihombo cy’umuntu kibaye nyuma yo gukoresha urubuga, igihe cyose bidaturutse ku makosa yacu yagaragajwe.
Politiki y’Ubwirinzi bw’Amakuru
-
Amakuru Dukusanya
Dukusanya amakuru atandukanye kugirango tubashe gutanga serivisi nziza, harimo: Amazina yawe, Nimero ya telefoni, Imeyili, Umwirondoro ukoresha ku rubuga (login info), Amakuru y’ubwishyu (nk'igihe ukora deposit cyangwa withdrawal)
-
Uko Dukoresha Amakuru
Amakuru yawe dukusanya tuyakoresha mu buryo bukurikira: Kugutumanaho ku byerekeye konti yawe, Gutanga no guteza imbere serivisi zacu, Kurinda konti yawe n’urubuga rwacu, Gutanga ubufasha (customer support), Gushyira mu bikorwa amategeko n’amabwiriza agenga urubuga
-
Kugabana Amakuru n’Abandi
Ntitugurisha cyangwa ngo dusangire amakuru yawe ku mpamvu z’ubucuruzi. Ariko: Dushobora kuyasangira n’inzego za leta iyo bitegetswe n’amategeko, N’abandi bafatanyabikorwa badufasha gutanga serivisi (nk’uburyo bwo kwishyura), ariko nabo bagomba kubahiriza ubwirinzi bw’amakuru
-
Umutekano w’Amakuru
Tugira ingamba z’umutekano zo kurinda amakuru yawe harimo: Gukoresha encryption, Kwinjiza gusa ubifitiye uburenganzira
-
Uburenganzira bwawe
Ufite uburenganzira bwo: Gusaba amakuru tugufiteho, Gusaba ko yahanagurwa cyangwa ahindurwa, Guhagarika gukoresha konti yawe
-
Cookies
Dukoresha cookies kugirango tunoze uburyo urubuga rukora no kurushaho kukumenya. Ushobora guhitamo kudakoresha cookies mu buryo bwa browser yawe.
-
Impinduka kuri Politiki y’Amakuru
Dushobora guhindura iyi politiki igihe cyose. Iyo bihindutse, turakumenyesha binyuze ku rubuga cyangwa email.