Amabwiriza n’Amategeko Agenga Imikoreshereze

  1. Kwiyandikisha
    Kugira ngo ukoreshe RwandaMicrojob, ugomba kuba byibuze ufite imyaka 18.
    Ugomba gutanga amakuru y’ukuri kandi yuzuye.
  2. Imikoreshereze y’Urubuga
    Ntiwemerewe gukoresha urubuga mu buryo bwo kwangiza, kwiba, gutanga amakuru y’ibinyoma, cyangwa ibikorwa binyuranye n’amategeko.
    Ukoresha konti yawe wenyine kandi ntiwemerewe kuyisangira n’abandi.
  3. Amafaranga n’Imikoreshereze yayo
    Ubwishyu bukoreshwa kuri RwandaMicrojob bugomba gukorwa hifashishijwe uburyo bwemewe n’urubuga.
    Amafaranga winjiza ushobora kuyasaba igihe cyose ariko bikaba bijyanye n’amabwiriza agaragara ku rubuga.
  4. Kwirukana cyangwa Guhagarika Konti
    RwandaMicrojob ifite uburenganzira bwo guhagarika cyangwa gusiba konti y’umukoresha iyo yarenze ku mabwiriza.
  5. Ibikubiye ku Rubuga
    Ibiri ku rubuga birimo inyandiko, amashusho, n’ibindi ni umutungo wa RwandaMicrojob. Ntiwemerewe kubikoresha udahawe uburenganzira.
  6. Ihinduka ry’Amabwiriza
    Aya mategeko ashobora guhindurwa igihe cyose. Uzajya ubimenyeshwa mbere y’uko ashyirwa mu bikorwa.
  7. Uburenganzira n’Inshingano
    RwandaMicrojob ntishinzwe igihombo cy’umuntu kibaye nyuma yo gukoresha urubuga, igihe cyose bidaturutse ku makosa yacu yagaragajwe.

Politiki y’Ubwirinzi bw’Amakuru

  1. Amakuru Dukusanya
    Dukusanya amakuru atandukanye kugirango tubashe gutanga serivisi nziza, harimo: Amazina yawe, Nimero ya telefoni, Imeyili, Umwirondoro ukoresha ku rubuga (login info), Amakuru y’ubwishyu (nk'igihe ukora deposit cyangwa withdrawal)
  2. Uko Dukoresha Amakuru
    Amakuru yawe dukusanya tuyakoresha mu buryo bukurikira: Kugutumanaho ku byerekeye konti yawe, Gutanga no guteza imbere serivisi zacu, Kurinda konti yawe n’urubuga rwacu, Gutanga ubufasha (customer support), Gushyira mu bikorwa amategeko n’amabwiriza agenga urubuga
  3. Kugabana Amakuru n’Abandi
    Ntitugurisha cyangwa ngo dusangire amakuru yawe ku mpamvu z’ubucuruzi. Ariko: Dushobora kuyasangira n’inzego za leta iyo bitegetswe n’amategeko, N’abandi bafatanyabikorwa badufasha gutanga serivisi (nk’uburyo bwo kwishyura), ariko nabo bagomba kubahiriza ubwirinzi bw’amakuru
  4. Umutekano w’Amakuru
    Tugira ingamba z’umutekano zo kurinda amakuru yawe harimo: Gukoresha encryption, Kwinjiza gusa ubifitiye uburenganzira
  5. Uburenganzira bwawe
    Ufite uburenganzira bwo: Gusaba amakuru tugufiteho, Gusaba ko yahanagurwa cyangwa ahindurwa, Guhagarika gukoresha konti yawe
  6. Cookies
    Dukoresha cookies kugirango tunoze uburyo urubuga rukora no kurushaho kukumenya. Ushobora guhitamo kudakoresha cookies mu buryo bwa browser yawe.
  7. Impinduka kuri Politiki y’Amakuru
    Dushobora guhindura iyi politiki igihe cyose. Iyo bihindutse, turakumenyesha binyuze ku rubuga cyangwa email.